Abaryohewe na Gikundiro bread bararangisha isoko uyu mugati wimukiyemo

 


Nyuma yo gusinyana amasezerano n’uruganda rukora imigati rwa “The Women Bakery”, hakomeje kwibazwa irengero ry’umushinga wa Rayon Sports, uzwi nka “Gikundiro Bread.”

Mu Ukuboza 2023, ni bwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwatangaje ko bwagiranye amasezerano n’uruganda rwa “The Women Bakery” rukora imigati.

Bwari ubufatanye bugamije kumenyakanisha umugati wiswe “Gikundiro Bread”, ariko impande zombi zikagira inyungu zikuramo.

Tariki ya 5 Ukuboza 2023, ni bwo uyu mugati wari ugeze ku isoko. Wari urimo amoko agera kuri arindwi. Wari ku giciro cy’igihumbi 1 Frw, ibihumbi 2 Frw n’indi ya 1400 Frw.

Gusa kuva wagera ku isoko, ntiwahatinze kuko kugeza ubu abari bawukunze batakiwubona kandi nyamara bari bawukunze.

Abaganiriye na UMUSEKE, dukesha iyi nkuru, bagaragaje ko babuze uyu mugati kandi wari warabaryoheye. Umwe ati “Mutubarize aho wa mugati wa Gikundiro warengeye kuko abana bacu bari barawukunze.”

Undi ati “Ese ko twabuze Gikundiro Bread, mwatumenyera aho warengeye? Mutubarize Ubuyobozi bwa Rayon Sports.” Amasezerano y’ubu bufatanye, yagombaga kumara umwaka umwe ushobora kongerwa.

Ubwoko burindwi bwa Gikundiro Bread bwari bwashyizwe ku isoko, ni: Gikundiro White, Salt Bread, Gikundiro Brown Salt Bread, Gikundiro Pain Vein Bread, Gikundiro Family Brown Bread, Gikundiro Milk Bread, Gikundiro Pen Sandwich Bread na Gikundiro Baguette Bread.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.