Gicumbi: Urubyiruko rugera ku 158 rwahuguwe ku bworozi rwishimiye gukoresha ibyo rwize rukiteza imbere.

 


Urubyiruko rugera ku 158 rumaze iminsi ruhugurwa uko rwakwihangira umurimo ushingiye gutera ubwatsi bw’ amatungo hifashishijwe ikoranabuhanga aho mu minsi irindwi gusa inka ziba zifite urwuri.

Ni amahugurwa yari amaze ukwezi abera mu Murenge wa Byumba mu Karere Gicumbi, aho urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye twahabwaga ayo mahugurwa yo guhinga ubwatsi bukera mu gihe gito.

Ni ikoranabuhanga rigezweho rifasha cyanecyane mu gihe cy’izuba ubwo ibintu biba byadogereye amatungo adafite ibyo kurya bihagije.

Ni ubuhinzi bukorwa mu buryo budasaba kuba ufite ubutaka bunini kuko babuhingira mu nzu yabugenewe.

Urubyiruko rw’i Kageyo mu Karere ka Gicumbi rwahawe aya mahugurwa, rwayasangije abandi nyuma yo kubigerageza mu buryo bwo kwihangira umurimo ariko bakabona ko byakunda bigatanga igisubizo cy’ako kanya, babisangiza abandi ngo bikwire mu gihugu hose.

Hari ubwatsi bwera mu munsi ine gusa bukagaburirwa inkoko, imbata n’ibindi biguruka, hakaba ubundi buboneka mu minsi itandatu buhabwa amatungo magufi nk’ihene, ingurube n’intama.


Ni mu gihe ubwerera iminsi irindwi babuha inka, ingamiya n’andi matungo maremare ku buryo iyo watunganyije umushinga neza ubujyanira aborozi bakaguha ku mafaranga ukiteza imbere.

Umwe mu rubyiruko rwahuguwe aturutse mu karere ka Nyaruguru witwa Renzaho Darius, yavuze ko bigishijwe uko bategura ibinyampeke birimo ibigori, amasaka n’ibindi bigatunganywa neza.

Ibyo binyampeke birozwa bigashyirwa mu nzu yabugenewe hifashishijwe amazi mu minsi irindwi ugasarura ukagurisha ku borozi, ibintu avuga ko agiye kubisangiza na we urubyiruko yasize mu karere atuyemo.

Abihuza na Bigirimana Prosper waturutse mu Nkambi ya Mahama uvuga ko nk’urubyiruko rw’ impunzi badafite ubutaka bwo guhingaho, ariko bakaba bigishijwe uko batera ubwatsi mu buryo bugerekeranije uzamuka hejuru aho gufata ubutaka bunini.

Kazungu Mireille we yashimangiye ko nubwo yize ubuhinzi muri Kaminuza yongerewe ubumenyi bwo guhinga ukoresheje ubutaka buto kandi ukabona n’umusaruro mu gihe gito.

Kazungu avuga ko ari ubuhinzi butabangamirwa n’imihindagurikire y’ibihe kuko no mu gihe cy’ izuba ubwatsi buboneka ndetse n’umukamo ntugabanuke mu rugo cyangwa ku isoko.

Umuyobozi w’Urubyiruko rwashinze Koperatie yitwa Uruhimbi Kageyo Cooperative (UKC) witwa Karara Jackson yavuze ko uyu mushinga bawutekereje bakirangiza amasomo muri kaminuza.

Baricaye hamwe bahuza igitekerezo cy’uyu mushinga batanageze kuri batanuuyu munsi igitekerezo cyabo kikaba cyatangiye kwifashishwa nk’igisubizo mu bworozi bw’u Rwanda.

Ati "Kuri ubu tumaze kwiteza imbere ndetse ikigamijwe ni ukwigisha urundi rubyiruko bagenzi bacu bakamenya uko watera ubwatsi wifashishije ibinyampeke n’amazi gusa, utarinze gukoresha ubutaka bunini, bidasabye ifumbire n’ibindi, umusaruro uboneka vuba, kandi n’umukamo ntube wagabanuka mu gihe cy’Izuba".

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Uwera Parfaite, yashimye uruhare rw’Urubyiruko mu guhugura bagenzi babo, abahuguwe abasaba kujyana ubumenyi bahawe bakabubyaza umusaruro mu turere batuyemo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.