Umunyamakuru w'imyidagaduro ku Isibo FM, DC Clement, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we!



Umunyamakuru Niyigaba Clement wamenyekanye nka Dc Clement mu myidagaduro aho kuri ubu akora ku Isibo Fm yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Manzi Ariane.

Aba bombi basezeranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, mu muhango wabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko.

Muri uyu muhango wo guhamya isezerano ryabo, Dc Clement yari yaherekejwe n’abarimo DJ Phil Peter bakorana ku Isibo, Isimbi Model uzwi ku mbuga nkoranyambaga n’abandi baba mu myidagaduro.

Uyu muhango wo gusezerana mu mategeko wabaye nyuma y’uko ku itariki 16 Kanama 2024 berekanywe muri Elayono Pentecost Blessing Church, bahabwa umugisha na Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe wasabye abakirisitu kuba hafi abana b’itorero.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Dc Clement na Manzi Ariane buzaba bugizwe no gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana bizaba ku itariki 1 Nyakanga 2024 i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.



No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.