Abanyeshuri bahuguwe ku mikoreshereze ya Internet mu buryo bwiza!



Umuyobozi w’Umuryango uharanira guteza imbere no kugeza hose murandasi, Internet Society Rwanda, Mfitumukiza Emmanuel, yavuze ko, bafite gahunda zinyuranye ziharanira ko umutekano w’amakuru y’abana ku ikoranabuhanga warindwa ndetse hakabaho n’imikoreshereze yaryo iboneye.

Yavuze ko bafite gahunda zo kwigisha abaturage uko internet ikoreshwa mu buryo bwiza binyuze mu bukangurambaga, hakaba na gahunda ya club mu bigo by’amashuri zigisha urubyiruko kumenya gukoresha internet mu buryo butateza ibibazo.

Ibi yabikomojeho ku wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024, mu nama ngarumwaka iganirirwamo ingingo zinyuranye zijyanye n’umutekano w’abana ku ikoranabuhanga, ‘Rwanda Safer Internet Forum 2024’.

Iyi nama ihuriza hamwe abarezi, ababyeyi, n’abo mu nzego za Leta zifite aho zihurira n’ikoranabuhanga kugira ngo haganirwe icyakorwa ngo umwana akoreshe ikoranabuhanga ariko mu buryo butekanye.

Kuri ubu iyi ‘Safer Internet Club’, imaze kugezwa mu bigo by’amashuri bine byo mu Karere ka Bugesera, Mfitumukiza, yavuze ko hari gahunda yo kuyigeza n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Mfitumukiza, yigize ati: “Ubu gahunda ni uko bitubereye byiza yagezwa mu mashuri yose, nk’uko mwabyumvise abana bavuga ko hari byinshi bigiramo, nk’uko umwana ategurwa akiri muto kugira ngo akure afite ubumenyi buhagije bubasha kumufasha gukoresha neza ikoranabuhanga ariko bunamutegurira ejo hazaza he nk’umujyambere.”

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, Unicef, yiswe ‘umutekano w’umwana ku ikoranabuhanga’ yo mu 2012, igaragaza ko 1/3 cy’abana mu bihugu 30 yakoreragamo bagaragaje ko bakorerwa ihohoterwa kuri internet bigatuma bamwe bata amashuri.

Iyi raporo igaragaza ko hafi 80% by’abana bo mu bihugu 25 bari bafite ibyago byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina hifashishijwe internet.

Hagaragajwe ko ingaruka mbi za internet ahanini zituruka ku mikoreshereze yayo mibi, ishobora guturuka ku babyeyi cyangwa ku bana.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Abakoresha Murandasi [RICTA], Ingabire Grace, yagaragaje ko umubyeyi agomba kwiha inshingano zo kuganiriza abana ku buryo bakoresha internet, kandi nabo bakabanza bakihugura ibijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo bamenye uko batwaramo abana babo muri iyi Si ikataje mu iterambere.

Ati “Natwe tugomba kubabera urugero rwiza, natwe turayikoresha ariko tukamenya uko tuyikoresha.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho, [NCSA], Col. David Kanamugire, yavuze ko internet ari igikoresho cy’ingirakamaro ariko nanone umuntu atagomba kuyikinisha kuko ishobora kwangiza byinshi.

Ati “Tugire amakenga, dushishoze cyane, ndabashishikariza kutirarira. Internet ni igikoresho cyiza ariko ntimugakine n’umuriro.”

Umuryango wa OSF HealthCare wagaragaje ko kumara amasaha arenze abiri ku bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora guteza ibibazo binyuranye by’ubuzima ku bana, ugaragaza ko ari ngombwa ko hashakishwa ibindi bahugiraho nka siporo n’ibindi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.