Urubuga Snapchat, rwashyizeho uburyo bwo kurinda kwinjirirwa n'abo umuntu atazi, bizarinda kwibwa no guhohoterwa



Snapchat yatangije uburyo bushya bwo kurinda umutekano w’urubyiruko rwinjirirwa nabo rutazi kuri uru rubuga, mu rwego rwo guhagarika ubwambuzi bw’amafaranga n’iterabwoba rishingiye ku gitsina bizwi nka “Sextortion”.

Mu byo Snapchat yatangaje harimo n’ubutumwa bw’amabwiriza ahanitse ajyanye n’amafoto asohoka igihe umwana w’umusore cyangwa umukobwa yakiriye ubutumwa bw’umuntu badafite inshuti bahuriyeho cyangwa ubwabo badafitanye ubushuti.

Ubu urubyiruko ruzajya ruhabwa ubutumwa buruburira igihe rwakiriye ubutumwa bw’umuntu watanzweho raporo cyangwa wabujijwe kwandikira uwo muntu. Mu gihe agace uwanditse aturukamo katabamo inshuti z’uwandikiwe nabwo azajya abimenyeshwa kuko bijya bifatwa nk’ikimenyetso cyerekana ko uwo muntu ashobora kuba ari umwambuzi.

Uretse kongera uburyo burimo kugenzura umutekano w’urubyiruko kuri Snapchat, ubu buryo bushya buzarinda ubwambuzi bw’amafaranga n’iterabwoba rishingiye ku gitsina.

Ikibazo cy’ubwambuzi ku mbuga gikomeje kwiyongera aho abambuzi bakangisha abakiri bato gusakaza amashusho yabo y’urukozasoni cyangwa amafoto bambaye ubusa ku kiguzi cyo kubaha amafaranga kugira ngo agumanwe mu ibanga.

Abayobozi bakuru ba Snapchat, hamwe n’abandi bayobozi b’imbuga nkoranyambaga batanze ubuhamya muri Mutarama 2024 imbere y’akanama k’inteko ishinga amategeko kiga ku mutekano w’imbuga nkoranyambaga, bavuze ko ibi bibazo bimaze guteza kwiyahura ku rugero rukabije, banemeza uburyo bugiye gushyirwaho bwo kurinda urubyiruko ruzikoresha.

Jacqueline Beauchere, Umuyobozi Mukuru w’Umutekano ku rubuga rwa Snapchat ku Isi yose, yagize icyo avuga kuri ubu buryo bushya mu kiganiro cy’ihariye yagiriye CNN mbere y’itangazo.

Mu byo Snapchat yatangaje ku wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, harimo no kunoza uburyo bwo kubuza abakoresha konti nshya mu buryo bworoshye iyo bigeze kubibuzwa. Igihe umuntu abujije konti, izindi konti nshya zose zishamikiye kuri nimero imwe zizajya zihita zihagarikwa.

Izi mpinduka zishingiye ku bikoresho by’umutekano w’urubyiruko kuri Snapchat bisanzweho, birimo Family Center, aho ababyeyi bashobora kugenzura imyitwarire y’abayikoresha bafite imyaka 13 kugeza kuri 17, hamwe n’uburyo bwo kureba ibikubiyemo amakuru atajyanye n’imyaka yabo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.