Umunya-Serbia DARKO NOVIC ni we watangajwe nk'umutoza mushya wa APR FC.


Ikipe ya APR FC yatangaje umunya-Serbia DARKO NOVIC nk’umutoza wayo mukuru mu myaka 3 iri imbere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2024 nibwo APR FC yatangaje umutoza mushya nyuma y’igihe gito iteguje abafana bayo kwakira umutoza mushya.

Umunya-Serbia Darko Nović agiye gutoza APR FC mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu iri imbere. Bitangazwa ko uyu Umunya-Serbia yamaze kugera mu Rwanda ndetse ko nta gihindutse arakoresha imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu.

Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 24 Kamena 2024 APR FC izagirana ikiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kwerekana uyu mutoza mushya.

Uyu mugabo w’imyaka 52, yatoje amakipe arimo ES Sétif, US Monastir n’Ikipe y’Igihugu ya Libya akaba aje muri APR FC aho afite ikizami cyo kuyigeza mu matsinda y’imikino nyafurika.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.