Gakenke: Umuyobozi w'ishuri rya EP Muhondo bamukoreye ubugome bukaboje!

 


Abagizi ba nabi bataramenyekana, bateye urugo rw’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri ribanza rya Muhondo ( EP Muhondo), witwa Birege Malachie, bamwiba moto banayitwikira hafi y’urugo rwe.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, bubera mu Mudugudu wa Nkesi, mu Mudugudu wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, GASASA Evergiste,yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru, ko kugeza ubu RIB yatangiye iperereza ngo hafatwe ababigizemo uruhare.

Ati “ Birege Malachie hari ahantu yabikaga Moto yagendagaho, abantu tutabashije kumenya baza bayikuramo, bayitwikira nko muri Metero 800.”

Gitifu Gasasa akomeza ati “ Mu makuru nta numwe twari twamenya, umuyobozi wa RIB Sitasiyo ya Rushashi yagiyeyo, iperereza ryatangiye.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage ko bakwirinda gufata ibintu bitari ibyabo kandi bakareka ubugome n’ubugizi bwa nabi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.