Umukino wambere ugiye gukinirwa muri stade Amahoro uzahuza APR FC n'Ikipe ya Reyon Sports

Published from Blogger Prime Android App

Nyuma y’uko imirimo yo kuvugurura sitade Amahoro iherereye i Remera isojwe, iyi sitade igiye kwakira umukino wa mbere.

Umukino wa mbere ugiye kubera muri sitade AMAHORO uzahuza ikipe ya APR FC na RAYON SPORTS kuri uyu wa 6 tariki 15/6/2024.

Ni umukino uzaba ufunguye, nta mubare w’Abanyamahanga ndetse nta n’ibyangomba by’abakinnyi (license) bizashingirwaho.

Biteganyijwe ko kwinjira kuri uyu mukino ari amafaranga 1000 ahasanzwe, n’ibihumbi 10 muri VIP.

Nubwo uyu mukino azaba ariwo wa mbere ukiniwemo kuva yavugururwa, kuri uwo ntabwo aribwo bazayitaha ahubwo izatahwa ku itariki ya 4 y’ukwezi gutaha kwa Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.