Nyanza: Mukigo cy'ishuri cya GS Mater Dei haravugwa bank lamberi hagati mu banyeshuri.

Published from Blogger Prime Android App

Mu Kigo cy’amashuri yisumbuye cya GS Mater Dei riherereye mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo haravugwa inkuru y’icuruzwa ry’amafaranga hagati mu banyeshuri ibizwi nka “Banki Lamberi” cyangwa “Urunguze”.

Mu nama rusange yahuje ababyeyi barerera muri iki kigo mu kwezi kwa Gicurasi 2024, bamwe mu babyeyi barerera muri iki kigo cya GS Mater Dei, batifuje ko imyirondoro yabo yajya ku karubanda baganiriye na BWIZA dukesha iyi nkuru,  bavuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwababwiye ko hari ikibazo kibugarije bahuye nacyo mu kigo aho abanyeshuri bacuruza amafaranga muri bagenzi babo ibizwi nka Lamberi.

Umwe mu babyeyi baharerera yagize ati:” Abana bakunda kuduhamagara badusaba kuzajya kubasura tujyanye n’amafaranga ngo yo kwishyura bagenzi babo bagujije, wabikurikirana ugasanga ayo mafaranga aba ariho n’inyungu zikubye kabiri.”

Amabwiriza ngo yo kugirango umunyeshuri agurize mu genzi we amafaranga bagomba kumvikana ko aba azayamwishyura ku munsi wo gusurwa “Visite” akayamwishyura yikubye kabiri, bivuze ngo uwagurijwe amafaranga ibihumbi 5 yishyura amafaranga ibihumbi 10, gutyo gutyo.

BWIZA yashatse kumenya iby’iyi Banki Lamberi mu banyeshuri ba GS Mater Dei, maze mu kuvugana n’umuyobozi w’iki kigo, Soeur Marie Pélagie Umumararungu, acyumva imiterere y’amakuru tumukeneyeho yahise abihakana vuba na bwangu nk’umuntu ubifiteho amakuru ahita anakupa telefoni, twongeye kumuhamagara inshuro 3 zose aratwihorera.

Egide Bizimana, Gitifu w’umurenge wa Busasamana iri shuri rya GS Mater Dei rihereyemo yatubwiye ngo ”Aya makuru nibwo tuyamenye, tugiye gukurikirana tumenye niba koko ari byo. Ubwabyo bigize icyaha, gucuruza amafaranga mu buryo bumeze gutyo ntibyemewe, baramutse babikora bakurikiranwa bakabihanirwa.”

Ubusanzwe “Banki Lamberi” ni ubucuruzi butemewe bukorwa igihe umuntu ukeneye amafaranga noneho agasanga uyafite akayamuguriza bakavugana igihe azayamwishyurira hiyongereyeho inyungu bumvikanye akenshi ziba zihanitse. Muri ubu bucuruzi akenshi hanakenerwa ingwate ariko kuri aba banyeshuri bo nta makuru dufite ku ngwate baba bahana.

Ubu bucuruzi bukunze kumvikana cyane mu ntara y’Amajyaruguru, aho babwita ‘urunguze’, ariko no mu bindi bice by’igihugu burahakorerwa, hamwe bakabwita ‘banki lamberi’ cyangwa ‘purusa’ (pour cent).

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.