Imishinga itandukanye mu Rwanda igiye guterwa inkunga na UN, nk'uko Ubuyobozi bwa Komisiyo ya Loni Ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA) bubitangaza
Ubuyobozi bwa Komisiyo ya Loni Ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), bwatangaje ko hari imishinga irimo uwa Gako Beef bagiye guteramo inkunga u Rwanda.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo Komisiyo Ambasaderi Claver Gatete kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2024, nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente mu biro bye, bakagirana ibiganiro bitandukanye byibanze cyane ku bufatanye hagati y’impande zombi, by’umwihariko hibandwa ku bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Ambasaderi Gatete yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi byibanze ku bufatanye basanzwe bagirana burimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo ndetse n’ibindi, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati “Kimwe mu byo twagarutseho ni umushinga wa Gako w’inyama zishobora kuba zakoherezwa mu mahanga, ariko hari akazi kenshi kagomba gukorwa uretse n’urwo ruhererekane rw’inyama zishobora kuba zagurishwa hanze, ariko turebe ko byagira akamaro no ku baturage bose borora inka.”
Arongera ati “Ikindi ni ukugira ngo dufatanye n’u Rwanda mu bijyanye n’umushinga wa Gabiro kuko twabonye ko ufite akamaro kanini cyane.
Ikindi ni ikijyanye no kugira ngo turebe uburyo aha mu Rwanda hashobora kuba hakongera agaciro ku mabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye tugafatanya kugira ngo turebe uko twabikora neza.”
Mu bindi Ambasaderi Gatete avuga ko byaganiriweho harimo kureba uburyo hakoroshywa ubucuruzi higwa uko hagabanywa urugendo ibyoherezwa ndetse n’ibitumizwa mu mahanga bikora, hakaba harimo gutekerezwa uko hakoreshwa ikiyaga cya Victoria, ndetse hanaganirwa uko bakongera kubyutsa inyigo y’umushinga witwa Akagera navigation kugira ngo ibintu bijye bica mu mazi bigere ku mupaka wa Kagitumba.
No comments