Umuhanzi Platini P n'umugorewe Olivia bagejeje ikirego mu rukiko bifuza gutandukana.



Nyuma y’ibibazo n’umugore we byagiye bivugwa mu minsi yashize Platini P yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ko rwamuha gatanya n’umugore we, Ingabire Olivia.

Umuhanzi Nemeye Platini yasabye urukiko ko rwamutandukanya na Olivia bari barasezeranye muri 2021. Ikirego cy’abo bombi cyatanzwe muri urwo rukiko ku wa 11 Mutarama 2024, cyakirwa ku wa 15 Mutarama 2024.

Iki kirego cyivuga ko Platini n’umugore we bifuzaga gusesa amasezerano yo kubana bagiranye muri Werurwe 2021 ubwo basezeranaga mu mategeko mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Impande zombi zumvikanye ko zigomba gutandukana akaba ariyo mpamvu bagannye urukiko kugira ngo rwemeze gutandukana kwabo.

Nubwo mu gutanga ikirego ntaho uyu muhanzi agaragaza ko afitanye ikibazo n’uwari umugore we, bishingiye ku biherutse kuvugwa ko umwana babyaranye atari uwa Platini ariko hari aho urukiko rubigaragaza.

Urukiko rugaragaza ko abo bombi nta mwana babyaranye, bityo nta n’inshingano za kibyeyi zizabaho kuri Platini nyuma y’itandukana ryabo. Ku bijyanye no kugabana, impande zombi zagabanye ibikoresho byo mu nzu ni uko maze inzu iguma kuri Platini P yari yanditseho.

Mu gutanga ikirego kandi bigaragara ko Platin na Olivia batari bakibana kuko Platin yabaga i Bugesera mu gihe umugore we, Olivia yabaga mu Karere ka Kicukiro. 

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.