Muhanga: Umugabo yishe umugore we basezeranye nk'ubaga itungo ubundi aburirwa irengero!




Umugabo witwa Ntamahungiro arakekwaho kwica umugore we witwaga Uwamahoro amukase ijosi arangije aracika.

Byabereye mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Gasagara Umurenge wa Rongi saa kumi n’ebyeri zishyira saa moya zo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 28/06/2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru, ko uyu mugabo akimara kwica umugore yahise atoroka batangira kumushakisha, ariko bakaba bataramubona kugeza ubu.

Nsengimana avuga ko abo bombi bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bakaba bataramenya impamvu yateye umugabo kwica uwo bashakanye. Ati: “Twagiyeyo ubu turacyariyo dutegereje RIB ko ihagera gusa uwakoze iki cyaha ntaraboneka.”

Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uko umugabo amukata ijosi umugore we hari ibindi bikorwa bibi yabanje kumukorera kuko yamutemye mu mutwe inshuro 4 abonye atapfuye abona kumuhorahoza. Bavuga ko bari bafitanye amakimbirane bakeka ko ashingiye ku mitungo.

Bakemeza ko muri uyu Mudugudu hakunze kubera ibibazo bya bamwe mu bagabo bahohotera abagore babo, kuko ngo no mu minsi mikeya ishize, hari abagabo bashinjwaga icyaha cyo guhoza ku nkeke abagore babo babaziza ko banze ko bagurisha imitungo y’urugo.

Umurambo wa Nyakwigendera warukiri aho yiciwe, mu gihe bagitegereje ko Urwego rw’Ubugenzacyaha ruhagera kugira ngo rukore iperereza ryibanze.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.