Umuhanzi Bruce Melodie ategerejwe mu bitaramo bitandukanye ku mugabane w'Uburayi na Canada. Reba uko ibiciro bizaba bihagaze

Published from Blogger Prime Android App

Bruce Melodie utegerejwe mu bitaramo bitandukanye ku Mugabane w’u Burayi, yamaze gutangaza ibigera kuri bine agiye gukorera mu Mijyi itandukanye ya Canada.

Ni ibitaramo uyu muhanzi azahera mu Mujyi wa Montréal ku wa 28 Nzeri 2024 mbere y’uko ataramira muri Edmonton ku wa 5 Ukwakira 2024.

Byitezwe ko uyu muhanzi azakomereza mu Mujyi wa Ottawa ku wa 12 Ukwakira 2024 asoreze ibi bitaramo i Toronto ku wa 19 Ukwakira 2024.

Ibi bitaramo Bruce Melodie azabyitabira nyuma yo gutaramira i Burayi aho ategerejwe mu iserukiramuco ‘One Love Africa Music’ rizabera muri ’Suède’ kuva tariki 5 kugeza 7 Nyakanga 2024.

Ni mu gihe ariko kandi ategerejwe mu gitaramo azakorera mu Bubiligi ku wa 6 Nyakanga 2024 kwinjira bikazaba ari ama Euros 30 ku bagura amatike mbere na 40 ku bazayagurira ku muryango.

Ni mu gihe ariko kandi hanamaze gushyirwa ku isoko amatike y’abifuza kwicara ku meza azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.

Abifuza kwicara ku meza y’abantu batatu, bazishyura ama Euros 300 bemererwe kunywera 180, abantu bane bazishyura 500 bemererwe kunyerwa 340, batanu bo bazishyura 750 bemererwe kunywera 510 mu gihe abazaba ari icumi bazishyura 1000 bakemererwa kunyerwa 600.

Published from Blogger Prime Android App

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.