Burera barishimira inyubako nsha y'ibiro by'Akarere yatashywe itwaye arenga miliyali 2.5

Published from Blogger Prime Android App

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bufatanyije n’ubw’Akarere ka Burera bwatashye ku mugaragaro inyubako y’Ibiro by’ako Karere ifite ibyumba 60 yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 2,996 Frw basabwa kurushaho gutanga serivisi nziza.

Imirimo yo kubaka ibiro by’Akarere ka Burera yatangiye muri Kamena 2021, mu Murenge wa Rusarabuye mu Kagari ka Kabona, mu Mudugudu wa Rutuku ugomba gusimbura iyakorerwagamo yahoze ari Superefegitura ya Kirambo mu myaka ya 1980 yo mu Murenge wa Rusarabuye mu Kagari ka Ndago.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wafunguye ku mugaragaro iyi nyubako, yasabye abakozi b’Akarere ka Burera kongera ikibazo mubyo bakora bagatanga serivisi nziza ku baturage babagana.

Yagize ati "Tugize inyubako nziza gutya ariko ntidutange serivisi nziza ntacyo byaba bivuze. Uko muyishimira ko imeze neza igomba kuzahora imeze gutya.Turifuza impinduka kuva ku Karere kugera mu midugudu, turifuza ko ibibazo byose mwavugiye aha mubasha kubikemura noneho Meya tumuhe ibikorwa bikomeye adutekerereze imishinga migari."

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera bakunze kujya gusaba serivisi ku Karere nabo bemeza ko iyi nyubako nshya yari ikenewe cyane kuko hari ubwo bajyaga gusaba serivisi ugasanga hari ibiro bikorerwamo n’abakozi batatu bakora inshingano zitandukanye hakaba hari n’abatazisabaga kubera umwihariko w’ibibazo bafite Banga kubibwira benshi.

Ndacyayisenga Anaclet ni umwe muri bo, yagize ati "Twishimiye iyi nyubako nshya y’Akarere kuko iri gutanga ubwisanzure ku bakozi, aha mbere byaratugoraga kumenya aho wasabira serivisi kuko winjiraga mu biro ugasanga hari gukoreramo abarenga bane ukayoberwa uwo wayisaba."

Uzaberwa Clementine, nawe yagize ati "Ubundi aho Akarere kahoze gakorera ni ku ruhande cyane ariko hano ni hagati imirenge yose iroroherejwe, ubu natwe iterambere rigiye kwihuta kuko batangiye no kudukorera imihanda myiza, ubu ubutaka bwacu batangiye kugira agaciro."

Akarere ka Burera kari mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru twakoreraga ahantu hato kandi hashaje nyuma y’aho utwa Gakenke na Gicumbi twubatwe tukanavugururwa mu gihe utwa Musanze na Rulindo hagishakishwa ubushobozi bwo kutwubakira aho gukorera hagezweho.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.