Uganda: Urubyiruko rugize Yellow Youth Movement rwazindukiye mu mihanda rusaba Perezida Museveni kongera kwiyamamaza

Published from Blogger Prime Android App

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 08 Kamena 2024, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi NRM(National Resistance Movement), mu gihugu cya Uganda rwibumbiye muri Yellow Youth Movement (YYM), rwabyutse rwigaragambya mu mahoro mu mujyi wa Mbarara,rusaba ko Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni yakongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri 2026.

Perezida Museveni ayoboye Uganda kuva mu mwaka wa 1987 ntaravuga ko azongera kwiyamamaza mu matora ataha.

Gusa umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ashaka kuyobora iki gihugu biciye mu itsinda yashinze ryitwa MK Movement rigenda rikora ibikorwa bisa nko kumwamwaza mu bice bitandukanye by’igihugu.

Perezida Museveni aherutse kugira Gen Muhoozi umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF).

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.