Ikipe ya Rutsiro Football Club itsinze ikipe ya Vision Football Club ibitego 2-1

Published from Blogger Prime Android App

Ikipe ya Rutsiro Football Club itsinze ikipe ya Vision Football Club ibitego 2-1, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, nyuma yo gutsindira itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikaba yari imaze umwaka umwe imanutse.

Wari umukino w’umunsi wa nyuma(6) mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) ku makipe yarwanaga no kuzamuka. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, ubera kuri sitade ya Kigali Pelé Stadium.

Mbere y’uko umukino urangira, aya makipe yombi yanganyaga amanota kuko yose yari afite amanota 10, gusa ikipe ya Rutsiro FC ifite ibitego byinshi izigamye. Ikipe ya Vision FC yo yasabwaga gutsinda uyu mukino, naho ikipe ya Rutsiro isabwa kunganya kugira ngo yegukane igikombe.

Ikipe ya Vision FC yari yakiriye uyu mukino yatangiye ifite imbaraga isatira cyane. Ikipe ya Rutsiro FC yari yabanje kugorwa n’ikibuga, gusa uko iminota yagenda izamuka ni ko ikipe ya Rutsiro FC yakomezaga kugenda imenyera ndetse na yo igerageza gusatira maze ku munota wa 26 ku mupira mwiza watewe na Mumbele Malidogo Jonas, uwitwa Nizeyimana Jean Claude akozaho umutwe ashaka Eric Kwizera na we ahita ashyira mu izamu rya Vision ryari ririnzwe na Shyaka Regis, maze igitego cya mbere kiba kirinjiye.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Rutsiro FC iyoboye n’igitego 1-0 bwa Vision FC.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Vision FC, Fils Muvunyi yakuyemo Kapiteni Vivens Mukunzi ashyiramo Radjab Mbanjineza wagoye cyane Ikipe ya Rutsiro kuko yacengaga cyane bakamukoreraho amakosa, maze ikipe ye ikabona imipira myinshi y’imiterekano.

Byatumye ikipe ya Vision FC ibona amahirwe ku munota wa 52 ikipe ya Vision yabonye umupira w’umuterekano (Coup Franc) imbere rya Rutsiro FC, maze uterwa neza na Harelimana (Kamoso) maze myugariro wa Vision Nsengimana Richard aterekqho umutwe atsinda igitego cyiza , maze makipe yombi aranganya 1-1.

Nyuma yaho Gato ikipe ya Rutsiro FC yakomeje kwatakwa cyane Vision, kuko n’ubundi igitego kunganya kwa Vision ntacyo byari kuyifasha mu kwegukana Igikombe. Ibya byatumye Rutsiro FC itangira kugarira cyane gusa icungira ku mupira yihuta maze ku munota wa 80’ , Claude Nizeyimana(Rutsiro) atsinda igitego cyiza nyuma yo gucengaba myugariro ba Vision Bose maze Rutsiro iyobora umukino 2-1, ndetse ikomeza kwiharira umupira mpaka umukino wose urangiye.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya Rutsiro FC yahise yegukana Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri ihabwa Imidali ndetse n’igikombe giherekejwe n’amafanga Miliyoni umunani (8,000,000).

Kurundi ruhande ikipe ya Muhanga FC nayo yari yakiriye Intare FC, umukino warangiye Muhanga itsinzwe ibitego 2-1 bituma isoreza ku mwanya wa nyuma wa Kane, Intare zisorezanku mwanya wa gatatu.

Ikipe ya Vision FC yatsinzwe nayo igomba kuzamuka na Rutsiro FC, aho Aya makipe agomba gusimbura ikipe ya Sunrise FC ndetse Etoile de l’Est yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.