Anita Pendo ari mu myiteguro yo kuzahatana mu irushanwa ry'imodoka rya Huye Rally.

Published from Blogger Prime Android App
Anita Pendo yerekeje mu Karere ka Huye aho yagiye kwiga imihanda azakoresha mu isiganwa rya Huye Rally 2024 agiye gukina ku nshuro ye ya mbere, bimugira umugore wa gatatu w’Umunyarwandakazi winjiye muri uyu mukino.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru IGIHE, Anita Pendo yemeje ko azitabira iyi mikino nyuma yo gutinyurwa na Nshimiyimana Adolphe bazafatanya muri iri siganwa riteganyijwe ku wa 14-16 Kamena.

Kimwe n’abandi bose, Anita Pendo ahamya ko agiye gutangira uyu mukino nk’ufasha utwaye, agakomeza kwigiramo kugeza ubwo azagira ubushobozi bwo kuba yanatwara.

Ati “Njye rero icyemezo nagifashe ejo bundi, urumva Nshimiyimana niwe wanteye imbaraga, arambwira ati ko usanzwe utwara kuki utaza ngo ukine umukino w’imodoka? Rero niko nisanze nafashe icyemezo ubu ngiye kwitabira nk’ufasha utwaye imodoka.”

Anita Pendo agiye kwitabira uyu mukino yiyongera kuri Kalimpinya Queen na Sandrine Isheja bo bari baherutse kwemeza ko bazitabira Huye Rally 2024.

Huye Rally igamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.

Isiganwa ry’uyu mwaka ryitezwemo imodoka z’Abanya-Uganda zirimo Subaru Impreza N12 izaba itwawe na Joshua Muwanguzi ukinana na Hamza Lwanga, Mitsubishi Evo9 ya Dr. Moustapha Mukasa na Mwambazi Lawrence na Toyota Runx ya Gilberto Balondemu.

Huye Rally 2023 yegukanywe n’Umunya-Uganda Mwami Muzamiru wakinanaga na Abud Karim Kakooza muri Subaru Impreza, mu gihe Kalimpinya Queen wari kumwe na Ngabo Olivier muri Subaru Impreza, yabaye uwa gatatu.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.