Rubavu: Umukandida Paul Kagame yibukije abaturage ko umutekano ari bo uheraho izindi nzego zikabubakiraho!



Perezida Paul Kagame, Chairman w’Umuryango FPR- INKOTANYI akaba n’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko u Rwanda rushaka kubana neza n’abaturanyi ndetse n’abandi cyane cyane ibihugu bya Afurika.

Ni ibikubiye mu butumwa yagejeje ku baturage bakabakaba ibihumbi 250, bari kuri Site ya Gisa mu Rugerero mu Karere ka Rubavu, kuri icyi Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, aho FPR-INKOTANYI yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka kubana n’abaturanyi ndetse n’abandi cyane cyane ibihugu bya Afurika n’abandi bo hirya cyane.

Ati” Kuri twe icya mbere ni ukubana neza. Ariko iyo wubaka ushaka kubana neza ugomba no kwitegura ‘Ese utashaka kubana neza nawe agashaka kukugirira nabi, uriteguye? Icyo gisubizo gikenewe nicyo duhora dushakisha uburyo bwacyo. Tugakora ibitureba, tukiteza imbere iby’abandi ni iby’abandi, ibyacu tukamenya ko ari ibyacu.”

Perezida Kagame yatangaje ko uwakwifuriza u Rwanda inabi ntaho yanyura, ko ibyo u Rwanda rwagezeho byose bishingiye ku mutekano, ukwiriye gusigasirwa.

Ati “Nta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa kandi utangwa na buri muntu wese, mwebwe nk’Abanyarwanda nimwe ba mbere mu ruhare rw’umutekano. Izi nzego zibishinzwe nimwe zubakiraho.”

Yakomeje agira ati “Mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi niko dukomeza kubaka n’ubushobozi bw’umutekano kugira ngo ibyo twubaka bizarambe”. 

I Rubavu, Chairman w’Umuryango FPR- INKOTANYI yabibukije ko mu muco nyarwanda, ukugabiye umwitura urwo rukundo n’amajyambere yakugejejeho, ko bityo nabo bakwiriye kuzitura Umuryango mu matora.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.