Inkuru y'Umuhanzi Davido yo kwanga kwita ku mwana yabyaye ikomeje kuvugisha benshi!



Umugore witwa Sophia Momodu n’umuhanzi Davido babyaranye, bakomeje guterana amagambo bitewe no kudahuza ku bijyanye no gutanga indezo z’umukobwa wabo.

Sophia Momodu yaregeye urukiko ko Davido amaze imyaka ibiri atazi uko umwana abayeho, ni mu gihe Davido nawe yatanze ikirego yikomanga mu gatuza ko nta kintu na kimwe umukobwa we yabuze.

Muri Nigeria inkuru ikomeje kuza imbere mu myidagaduro ni iyi y’ikibazo cya Davido na Sophia Momodu babyaranye umukobwa witwa Imade.

Pulse yanditse ko noneho ikibazo cyamaze gufata intera kuko nyuma y’uko Davido areze mu rukiko uriya mugore babyaranye, Sophia nawe yanze kuripfana yegera abanyamategeko babiri batanga ikirego.

Ikirego cyatanzwe n’abo banyamategeko gikubiyemo byinshi Sophia Momodu yari yaranze kuvuga mbere y’uko Davido amujyana mu nkiko. Sophia Momodu yavuze ko Davido adaheruka kuva muri Nyakanga 2022 atarahura n’umukobwa we.

Sophia yanahishuye ko Davido amuhoza ku nkeke amusaba ko bahura bagakora imibonano mpuzabitsina kandi baramaze gutandukana.

Sophia ati “Birazwi ko Davido afite umugore kandi babanye neza. Ariko ntabwo anyurwa ahora ansaba ko twaryamana kandi njyewe sinabikora twaratandukanye. Iyo rero nanze icyifuzo cye ahora ambwira nabi ntanifuze guhura n’umukobwa we kandi biri mu nshingano ze”

Sophia yanahishuye ko Davido ajya asangiza abantu amafoto yagiranye ibihe byiza n’umukobwa we kandi ari aya kera akaba abikora agamije kwigira mwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore atewe impungenge n’uburere bw’umwana yabyaranye na Davido kuko ahora amubaza aho se yagiye bitewe n’uko yaba ku isabukuru, ku minsi mikuru isoza umwaka ntajya abona Davido cyangwa se ngo yakire ubutumwa bumuturutseho.

Sophia muri icyo kirego yasobanuye ko Davido amaze imyaka ibiri atishyura amafaranga y’ishuri, ayo kwivuza, ubukode bw’aho baba n’ibindi umwana akenera mu mibereho ye ya buri munsi.

Ikirenze kuri ibyo, Sophia Momodu yifuza ko urukiko rwazategeka Davido kwita ku mwana kuko akeneye kwerekwa urukundo rwa kibyeyi kuruta ibindi byose.

Davido na Sophia Momodu bacuditse kuva mu 2014 baza gushwana mu 2017. Mu 2020 barongeye barahuza kugeza muri Nyakanga 2022, ubwo biyemezaga gutandukana ubu bakaba bari gupfa kwirengangiza inshingano za kibyeyi no kuburira umwana umwanya.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.