Rubavu: Umuturage yabwiye umukandida wa FPR-INKOTANYI ko ntawatera u Rwanda ngo agere i Kigali anyuze mu murenge wabo.


Musafiri Ilidephonse utuye mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Bipfura mu Karere ka Rubavu yabwiye Perezida Kagame wiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itaha ko ntawatera u Rwanda ngo agere i Kigali aciye ku batuye umurenge wa Bugeshi uhana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Abaturage ba Bugeshi babishingira kuba bari ku marembo y’igihugu kandi umutekano bahawe batakwemera icyawuhungabanya.

Musafiri wahawe amahugurwa yo kujya kwiga gukora ubuhinzi bw’ibirayi buteye imbere mu gihugu cy’Ububiligi, avuga ko aya mahugurwa yamufashije kwiga uko yazamura umusaruro w’ibirayi ndetse ashobora kugera ku nzozi yarafite zo kubaka inzu mu mujyi wa Gisenyi ayikuye mu birayi ndetse ashobora kuyishyiramo amakaro.

Avuga ko kwiyunaka byamuganishije ku kubungabunga umutekano waho atuye maze abaturage batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakamuha amakuru mu gihe hari abashaka kuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Agira ati "Umuturanyi yarampamagaye ambwira ko hari abashaka kuza guhungabanya umutekano bakadusahura amafaranga, nanjye amakuru nyaha abashinzwe umutekano ndetse mbaha n’umpaye amakuru. Mu gihe tugishaka amakuru, wa muturage yongeye kumbwira ko abashaka gutera bagize ubwoba kuko bateye batasubirayo kubera uruhare rw’abaturage mu kwirindira umutekano. 

Musafiri avuga ko abashaka gutera u Rwanda bakagera i Kigali batabigeraho banyuze ku batuye mu murenge wa Bugeshi kuko bahora bari maso.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.