Rubangura Omar, umwe mu batoza ba Rutsiro F.C yasezeranye imbere y'amategeko.



Rubangura Omar wungirije mu kipe ya Rutsiro FC, yasezeranye mu Murenge n’umukunzi we, Ingabire Salua bateganya kurushinga.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Rwezamenyo, ku wa Kane tariki ya 20 Kamena. Witabiriwe n’inshuti za hafi za Rubangura Omar na Ingabire Salua ndetse n’ababyeyi ba bo.

Ubukwe bw’aba bombi, buteganyijwe tariki ya 7 Nyakanga uyu mwaka, mu Karere ka Musanze.

Umutoza, Rubangura na Salua bamaze umwaka urenga bari mu munyenga w’urukundo.

Omar ni umutoza wungirije mu kipe ya Rutsiro FC yamaze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere. Yaciye mu makipe arimo La Jeunesse FC, Kirehe FC na Rwamagana City.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Amavubi: Ntwari Fiacre agiye kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa

  Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe ya Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre , ntazagaragara mu kibuga mu...

Powered by Blogger.