Sosiyete y’itumanaho ya MTN, igiye kugaburira abanyeshuri bagera 10,000.



Sosiyete y’itumanaho ya MTN, yatangaje ko buri mwaka izajya yishyurira igaburo rya saa sita abanyeshuri 10,000 baturuka mu miryango ikennye, isaba Airtel isanzwe ifatwa nka mukeba wayo gutera ikirenge mu cyayo.

MTN yihaye uwo muhigo inaha umukoro Airtel na Banki ya Kigali (BK) mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Iti: "Nka MTN, kongerera ubushobozi ibisekuruza by’igihe kiri imbere mu Rwanda ni impamvu twiyemeje gushyira mu bikorwa, ku bw’ibyo twiyemeje gutanga ifunguro ku banyeshuri 10,000 ku mwaka. Dutumiye abavandimwe bacu ba Airtel na Banki ya Kigali ngo na bo bahatane".

Gahunda yo guha abana biga bataha ifunguro rya saa sita mu myaka 10 ishize, gusa iyi gahunda yakunze kugaragaramo ibyuho kubera amikoro make.

Kuva mu myaka itatu ishize Leta y’u Rwanda yagiye ishora amafaranga muri iyi gahunda mu rwego rwo kuyinoza; gusa icyuho kiracyayigaragaramo.

Muri Werurwe uyu mwaka Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2024 Leta iteganya gushora muri iriya gahunda asaga Frw miliyari 90.

Ni mu gihe mu mwaka ushize Leta yari yayishoyemo Frw miliyari 78 avuye kuri Frw 35 yari yayishowemo muri 2022.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.