Umusirikare yafashe Padiri asambana n'umugore we amwica urw'agashinyaguro
Umupadiri w’Umwangilikani yiciwe bunyamaswa mu mujyi wo muri Kapsabet, witwa Nandi, yishwe na ofisiye mu Ngabo za Kenya ( KDF ) wamusanze mu buriri hamwe n’umugore we.
Rev James Kemei, 43, yari yasuye uyu mugore, usengera mu rusengero rwa St Barnabas i Kapsabet, ari nijoro atazi ko umugabo yamuteze umutego.
Muri iryo joro, uyu musirikare mukuru yageze mu rugo rwe. Yinjiye mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Cheplengu iruhande rw’ibitaro bya Mama Fransca maze yihisha muri kimwe mu byumba umugore we n’umukunzi we w’ibanga batabizi. Afande ngo yari yaraburiwe ko padiri arara iwe.
Umusirikare yategereje rwihishwa ko bombi baryama, hanyuma ava mu bwihisho, abagwaho, yabanje gukubita ikintu umupadiri ata ubwenge ntiyongera kunyeganyega.
Afande wari warakaye yahise ahindukirira umugore we, amuvuna ukuboko, hanyuma arangije atera imisumari mu rutirigongo rw’umupadiri.
Abaturanyi babwiye ikinyamakuru The Star dukesha iyi nkuru ko afande yashyize umugore mu mfuruka y’icyumba cyo kuraramo ubwo yicaga umukunzi we amukata imyanya ndagagitsina areba.
Umuyobozi wa polisi ya Nandi, Dickens Njogu, yatangaje ko uwabahamagaye utazwi yamenyesheje abapolisi ibyo bintu ahagana mu ma saa cyenda za mu gitondo (3 am) kuri uyu wa Kane ushize.
Uyu muyobozi yagize ati: “Muri iki gitondo ni bwo Rev Nillah Bassy wa St Barnabas Pro-Cathedrale Provost yaje gutanga raporo ku mugaragaro ku byabaye ….”
No comments