Kwamamaza

RDC: Inyeshyamba za ADF, zikomeje gukora ubugome ndengakamere muri Kivu ya Ruguru

Published from Blogger Prime Android App

Inyeshyamba za ADF, zikomeje gukora ubugome ndengakamere muri Kivu ya Ruguru, aho muri uku kwezi habarwa abagera kuri 150 izi nyeshyamba zimaze kwica. 

Muri iyi minsi ADF yibasiye teritwari ya Lubero ya Kivu ya Ruguru, mu gihe yari imaze iminsi izengereje abaturiye hafi n’imipaka ya Uganda.

Paluku Sébastien ukuriye sosiyete sivile ya Kambau mu gace kibasiwe, yabwiye ibinyamakuru muri Congo ko ADF iri kwibasira Kivu ya Ruguru.

Yagize ati: “Tuributsa abategetsi b’intara ko Kivu ya Ruguru yose irimo kwigarurirwa n’abanzi. Aka karere kacu ni ko kari gasigaye gahumeka amahoro.”

Amashusho yakomeje guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza imirambo y’abagore n’abana iri hasi harimo n’iyishwe mu buryo bw’agashonyaguro.

Mu ijoro ryo kuwa gatatu ahitwa i Maikengo muri Lubero ADF ishinjwa ko yagabye ibitero ku ngo z’abaturage ikica abarenga 40 bicishijwe intwaro gakondo, nk’uko abategetsi baho babivuga.

Ejo hashize ku wa kane inyeshyamba za ADF zishe abantu batandatu zishimuta abandi babarirwa muri za mirongo ibasanze mu mirima yabo ahitwa i Masongo muri Ituri, nk’uko abategetsi babivuga.

Izi nyeshyamba zatwitse kandi inzu zirenga ijana muri ako gace bituma abaturage benshi basigara iheruheru, nk’uko sosiyete sivile yaho yabitangaje.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.