Impungenge ku ntambara ishobora kuvuka hagati ya Israel n'umutwe wa Hezbollah.

Published from Blogger Prime Android App

Nyuma y’iminsi ibiri Isirayeli igabye ibitero by’indege kuri Hezbollah ikica benshi mu barwanyi bayo, kuri uyu wa 13 Kamena, Hezbollah yabyutse irasa ibisasu byinshi ku butaka kwa Isirayeli. Benshi bahangayikishijwe nuko ibi byafata intera ikomeye ishobora kuvamo imirwano yeruye.

Ku munsi wa kabiri wikurikiranya, Hezbollah yohereje ibisasu bikaze kugira ngo byunganire Hamas muri Gaza mu kwihorera ku rupfu rw’abarwanyi ba Hezbollah barimo umuyobozi mukuru mu majyepfo ya Libani, Taleb Abdallah bishwe n’ibitero bya Isirayeli. Umunyamakuru wa RFI i Beirut, Paul Khalifeh, avuga ko uyu yishwe n’igitero cya Isiraheli ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 11 Kamena.

Nyuma ya saa sita, kandi ku nshuro ya kabiri uwo munsi, iHezbollah yatangije ibitero by’indege zitagira abapilote ku birindiro by’ingabo za Isiraheli i Galilaya. Mu gitondo, umutwe wa Libani ushyigikiye Irani wateye ibitero bya roketi hamwe na drone: mu minota 40, ibitero bya roketi zirenga 150 hamwe n’indege zitagira abapilote 30 zarashe ku ntego 10 icyarimwe.

Muri Libani bavuga ko ibitero bya Isirayeli byarashwe ahantu hatandukanye kandi bifite ingufu ziremereye ndetse bigera kuri kilometero 120 winjiye mu gihugu cya Libani aho umutwe wa Hezbollah ukorera. Abaturage barenga ibihumbi mirongo icyenda barahunze kubera ibyo bitero ndetse umwe yishwe nabyo abandi barindwi barakomereka nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Libani.

Amerika ngo yaba ihangayikishijwe nuko iyo ntambara hagati ya Isirayeli na Libani yafata intera ivamo intambara yeruye hagati y’abahanganye. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iraki Fouad Hussein nawe yagaragaje izo mpungenge mu kiganiro yagiranye na mugenzi we wa Irani Ali Bagheri Kani, agaragazaga ko hari impungenge ko iyo mirwano yakwira amajyepfo ya Libani. Uwa Irani yavuze ko ahangayikishijwe n’uko ibiri kubera muri Gaza byakwira akarere kose.

Nubwo ariko hariho izo mpungenge, hari n’abandi bavuga ko bene ibyo bisanzwe kandi bitajya birenga ngo bivemo intambara yeruye. 

Umushakashatsi wo muri Center for public Affairs i Yeruzalemu yagize ati " ibi birasanzwe ko habaho kurasana ku mpande zombi bikaze ariko buri gihe usanga bigifite igaruriro."

Nubwo uyu abivuga atyo yaba ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Libani yaba abaturanyi, bose bavuga ko bidakurikiraniwe hafi, ubu bushotoranyi ku mpande zombi bukoresha intwaro zikomeye mu bitero nabyo bikomeye bushobora kuvamo intambara yeruye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.