Uganda: Umuryango umwe wibasiwe n'abicanyi bica barashe 4 muri bo, abarokotse bajyanwa kwa mugaga



Abantu bane bo mu muryango umwe barashwe baricwa, mu mudugudu wa Namatale, mu Murenge wa Buwaya, mu Karere ka Mayunge mu gihugu cya Uganda mu gihe abandi batanu bihutanwe ku bitaro bya Iganga na Mulago nyuma yo gukomereka bikabije.

Umuvugizi wa polisi muri Busoga y’iburasirazuba, Diana Nandaula, uvuga ko uyu muryango watewe saa tatu n’igice z’ijoro ryahise rishyira kuri iki Cyumweru, avuga ko hapfuye umukuru w’umuryango, Isaac Mudasi Buyinza, n’abana be, Nicholas Musasizi w’imyaka 6, Resty Kantono w’imyaka 13 na Elesi Kafuko w’imyaka 15.

Abakomeretse nk’uko Nandaula akomeza avuga, barimo Jessica Timugibwa na Harriet Kyozira, umugore wa nyir’urugo n’umukobwa we, na Viola Kyakuwaire, muramukazi wa Buyinza n’undi muntu wo mu muryango wamenyekanye gusa nka Moreen n’abandi.

Iperereza ry’ibanze nk’uko tubikesha Daily Monitor, rigaragaza ko amakimbirane ashingiye ku butaka nka nyirabayazana, kandi iperereza rikomeje kuri umwe mu bavandimwe bikekwa ko ari inyuma y’iki cyaha ubu urimo gushakishwa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.