Prof Dr Simon Wiehler, wari Umuyobozi Mukuru wa UTB yitabye Imana.

Published from Blogger Prime Android App

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu (UTB) bwatangaje ko Prof Dr Simon Wiehler, wari Umuyobozi Mukuru wayo yitabye Imana.

Kuri uyu wa kabiri, nibwo umuyobozi wa UTB wungirije ushinzwe amasomo yashyize hanze itangazo ry’uko uwari Umuyobozi Mukuru wayo yitabye Imana kuwa 10 Kamena 2024.

Prof. Simon yakoze imirimo itandukanye, nk’aho yabaye Umuyobozi wungirije muri kaminuza y’ubuvuzi ya Fins muri Uganda, aba umushakashatsi n’inzobere mu gutegura imishinga.

Yahuguye abashakashatsi n’abasesenguzi ndetse akora ubushakashatsi bwinshi mu nzego zitandukanye muri Siyansi mbonezamubano na politiki n’indi mirimo itandukanye.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Canada yitabye Imana amaze imyaka ibiri muri Kaminuza ya UTB yagiyemo mu mwaka wa 2022.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.