Umukino w'ishiraniro, APR FC na Reyon Sports birakina kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.

Published from Blogger Prime Android App

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 kuri sitade Amahoro hateganyijwe umukino w’ishiraniro ugomba guhuza APR FC na Rayon Sports mu kiswe ’Umuhuro w’Amahoro’ utegura itahwa ry’iyi sitade riteganyijwe mu Nyakanga uyu mwaka.

Kuri uyu mukino amakipe yombi yemerewe gukinisha abakinnyi bose bashaka baba abafite ibyangombwa ndetse n’abatabifite kuko ntabwo bazabisabwa, aha ni naho aya makipe azagaragariza abafana bayo bamwe mu bakinnyi baba baratangiye kurambagiza.

Ku ikubitiro uyu mukino uzagaragaramo amasura mashya ku mpande zombi aho nko kuri Rayon ishobora kuzana abarenga 7 bashya barimo na babiri bahoze bakinira APR FC.

Binyuze ku mutoza wayo Julien Mette, Rayon Sports imaze iminsi ikoresha igeragezwa abakinnyi, aho bishoboka ko abo bashimiye bazagaragara ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu ndetse hari n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda basoje amasezerano mu makipe yabo bashobora gukinira Rayon kuri uyu wa Gatandatu.

Mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu, Rayon Sports yasamiye mu kirere abakinnyi babiri barekuwe na APR FC aribo Ishimwe Christian na Fitina Omborenga ishobora gusinyisha, mu gihe iri no mu biganiro na Ishimwe Pierre wafatiraga iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Amakuru ahari yemeza ko babiri muri aba bakinnyi bazagaragara mu mukino w’Umuhuro muri stade Amahoro.

Nubwo bimeze gutyo, Rayon ishobora no gukinisha Saido Ntibazonkiza na Hamiss Cedric bashobora kuzayisinyira nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu mu gihe ibiganiro byagenda neza.

Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira kuri Stade Amahoro tariki 24 Ukuboza 2019 ubwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindaga ibitego 2-0, mu gihe umukino wa gicuti waherukaga kuzihuza ari uwabaye 2005 ubwo uwari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter yari i Kigali, aho icyo gihe Bobo Bola yafashije APR gutsinda mukeba 1-0.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.