Amavubi yivuganye Lesotho, ahita usubira ku mwanya wa mbere mu itsinda C

Published from Blogger Prime Android App
Igitego cya Kwizera Jojea Kwizera ku munota wa 45 ni cyo kibaye itandukaniro ry’umukino w’umunsi wa kane w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi u Rwanda rwatsindiyemo Lesotho kuri Moses Mabhida Stadium muri Afurika y’epfo.

Umutoza Torsten Frank Spittler yari yakoze impinduka eshatu ugereranyije n’ikipe yakinnye umukino ubanza, aho Mugisha Bonheur yafashe umwanya wa Rubanguka Steve, Muhire Kevin agasimbura Rafael York mu gihe Jojea Kwizera yafashe umwanya wa Hakim Sahab.

Iminota 10 ya mbere, Amavubi yashyize igitutu kuri Lesotho gusa imbaraga zabo ntabwo zagize icyo zivamo nubwo muri iyo minota wabonaga ari yo iri kwiharira umupira ari na yo iri gushyira imbaraga ngo isatire ikipe y’u Rwanda.

Lesotho yaje kwinjira mu mukino ku munota wa 13 ubwo ku mupira wari utakajwe na Mugisha Bonheur waje kwifatirwa n’abasore b’umutoza Leslie Notsi gusa umupira wari utewe uza guca ku ruhande rw’izamu rya Fiacre Ntwari.

Lesotho yakinaga iri mu rugo nubwo yakiniraga muri Afurika y’epfo yaje gutsinda igitego ku munota wa 17 gusa umusifuza yemeza ko rutahizamu wa Royal Am Motebang S yatsinze igitego yarariye. Iyi kipe yaje nanone kungukira ku mupira wari utakajwe na Omborenga ariko nanone biza kurangira Djihad akoreye ikosa Motebang waganaga mu izamu bituma Kapiteni yerekwa ikarita y’umuhondo.

Amavubi yaje gukanguka maze ku munota wa 30 arema uburyo bwo gutsinda ariko Nshuti ntiyabyaza umusaruro umupira yahawe na Gilbert, mu gihe ku munota wa 45 umupira wahanahanywe neza wageze kuri Djihad awuterekera Omborenga na we wawuhaye Jojera Kwizera na we awushyira mu nshundura.

Ku munota wa 60 w’umukino umutoza Torsten yakoze impinduka avanamo Jojea watsinze igitego aha umwanya Samuel Guelette gusa Amavuzi akomez agusatira aho yanabonye Coup Franc nziza ku munota wa 71 gusa ntiyabyazwa umusaruro.
Umukino waje gusozwa ikipe y’u Rwanda itsinze Lesotho igitego 1-0 ihita yongera kwisubiza umwanya wa mbere mu itsinda C aho ifite amanota arindwi inganya na Afurika y’epfo ya kabiri na Benin ya gatatu.

U Rwanda ruzongera gukina imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi yakira Nigeria kuri Stade Amahoro hazaba ari tariki ya 17 Werurwe 2025

Abakinnyi XI babanje mu kibuga


Lesotho: Moerane S, Malane T., Mkwanazi M., Makhele T., Rasethuntsa R., Lebokollane L., Lesoaoana T., Thaba N. , Fothoane L., Sefali T. na Motebang S.

Rwanda: Ntwari F., Omborenga F., Mutsinzi A., Manzi T., Imanishimwe E., Muhire K., Mugisha B., Bizimana D., Kwizera J., Nshuti I. na Mugisha G.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.