Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano

Published from Blogger Prime Android App

Inzego zombi, Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano .

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Somalia Gen. Sulub Ahmed Firin, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka, kurwanya iterabwoba n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, kurwanya icuruzwa ry’abantu, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga n’ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya, guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye, guteza imbere amahugurwa no kubaka ubushobozi.

IGP Namuhoranye yashimiye mugenzi we kuba yaritabiriye ubutumire ari nabyo byatanze amahirwe ku nzego zombi za Polisi yo kuganira no gushimangira ubufatanye buhuriweho mu guhangana n’ibishobora guhungabanya umutekano.

Gen Sulub nawe yashimiye umubano mwiza hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, avuga ko aya masezerano ari ingenzi mu rwego rwo kongerera ubushobozi abapolisi bwo guhangana n’ibiteza umutekano mucye bigenda byiyongera birimo n’ibyaha byambukiranya umupaka cyane cyane iterabwoba.

Muri uru ruzinduko rw’akazi Gen. Sulub n’itsinda ry’intumwa ayoboye bagiriye mu Rwanda, bitabiriye n’umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru mu gihe cy’umwaka, wabereye mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.