Ruhango: Abagabo batatu (3) bagwirire n'ikirombe bahasiga ubuzima

Published from Blogger Prime Android App
Abagabo batatu bakomoka mu Murenge wa Kabagari bagwiriwe n’ikirombe bacukuramo amabuye y’agaciro barapfa.

Iyi mpanuka yishe abo bagabo 3 yabereye mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango.

Gitifu w’uyu Murenge wa Kinihira, Ndishimye Benjamin yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru, ko abahitanywe n’impanuka ari Byishimo Munezero w’Imyaka 25 y’amavuko, Seminega Fulgence w’imyaka 42 y’amavuko na Hagenimana Pierre w’imyaka 22 y’amavuko.

Yavuze ko aba bagabo uko ari batatu bose bakomoka mu Murenge wa Kabagari.
Gitifu Ndishimye avuga byabaye saa tatu za mu gitondo ubwo itaka ryamanukaga ribagwa hejuru.
Ati “Bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe kuko bari bafite ibyangombwa bibemerera”.

Yavuze ko ari impanuka isanzwe kandi ko bakoreshaga imashini.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira buvuga ko bamaze gukuramo imirambo yabo ikaba igiye kujyanwa mu Bitaro by’i Gitwe kugirango ikorerwe isuzuma.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.