Perezidansi ya Malawi yatangaje ko indege yari itwaye Visi-Perezida w’iki gihugu yaburiwe irengero

Published from Blogger Prime Android App

Perezidansi ya Malawi yatangaje ko indege yari itwaye Visi-Perezida w’iki gihugu, Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda yaburiwe irengero kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024.

Iyo ndege y’igisirikare cya Malawi byatangajwe ko "yavuye kuri radar", nyuma y’iminota mike ihagurutse i Lilongwe mu murwa mukuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Byari byitezwe ko igwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Mzuzu giherereye mu majyaruguru ya Malawi saa yine z’igitondo.

Itangazo rya Perezidansi ya Malawi rivuga ko Perezida Lazarus Chakwera yategetse ishakishwa ry’iyi ndege no kurokora abari bayirimo, gusa abayobozi b’ikigo gishinzwe ingendo z’indege ntibabasha kuyibona.

Ibura ry’iyi ndege ryatumye Perezida Chakwera asubika uruzinduko yagombaga kugirira muri Bahamas, nyuma yo guhabwa amakuru n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Malawi, Gen Valentino Phiri.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.