Nigeria: Haravugwa inkuru y'abapolisi bananiwe kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

Published from Blogger Prime Android App

Nyuma y’uko ku wa 29 Gicurasi 2024, Guverinoma ya Nigeria itangaje ko yashyizeho indirimbo nshya yubahiriza igihugu, bamwe mu bapolisi b’iki gihugu bahawe inkwenene n’abaturage kubera kugorwa no kuririmba iyi ndirimbo.

Ubuyobozi bukuru bw’iyi Guverinoma bugitangaza ko bwashyizeho indirimbo nshya yubahiriza igihugu, ntabwo byakirie neza na bamwe mu baturage gusa ntacyo gukora bari bafite. Iyi ndirimbo kandi yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko bamwe mu bapolisi b’igihugu bariye iminwa bari kuyiririmba byumvikana ko bakomeje kugorwa nayo.

Ku mbuga nkoranyamba hakomeje gusakara amashusho y’abapolisi bo muri Nigeria bari kuririmba indirimbo nshya y’ubahiriza igihugu gusa bakagorwa no kuyiririmba. Ni amashusho yumvikanamo iyi ndirimbo nshya yubahiriza igihugu cya Nigeria itari yamenyekana cyane mu baturage, ndetse bikumvikana ko iri kugora aba bapolisi baba bari kuyiririmba kuko baba basiganwa abandi bategwa.

Aya mashusho agaragaza bamwe mu bapolisi bisunze amaterefone yabo mu gihe abandi bisunga impapuro zanditseho amagambo agize iyo ndirimbo gusa biranga bikagaragara ko ntayo bazi, gusa bikagaragara ko bamwe bari kurya iminwa abandi nabo bagorwa no kuyiririmba, ibintu byatumye abaturage babaha inkwenene.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.