Ngoma: Harabarurwa abakobwa b’abangavu 300 batewe inda zitateganyijwe

Published from Blogger Prime Android App

Mu mezi atanu gusa, hagati ya Mutarama na Gicurasi 2024, mu Karere ka Ngoma abakobwa b’abangavu 300 batewe inda zitateganyijwe .

Inzego zinyuranye mu Karere ka Ngoma ziremeranya ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gikwiye guhagurukirwa na buri wese kuko giteza ingaruka mu muryango Nyarwanda.

Ubukene, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, impfu n’igwingira ku bana bavutse ni zimwe mu ngaruka zo gutwara inda zitateganyijwe.

Mu biganiro hagaragazwa ko benshi mu rubyiruko baba badafite amakuru ahagije ku buzima bw’imyorokere ariko ntibanabone serivisi zikenewe zo kuboneza urubyaro.
Imibare igaragaza ko mu Karere ka Ngoma kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza mu kwezi gushize, abana 300 batewe inda zitateganyijwe.

Muri rusange, Intara y’Iburasirazuba iheruka kubonekamo abangavu 8801 bari hagati y’imyaka 14 na 19 batewe inda hagati ya Mutarama 2023 na Mutarama 2024 nkuko tubikesha RBA.

Abantu 70 mu Burasirazuba ni bo bakurikiranyweho n’ubutabera ku byaha bigendanye no gusambanya abana, aho 32 baciriwe imanza mu gihe 10 bahamwe n’ibyaha.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.