RDCongo: Imirwano yakajije umurego hagati ya M23 n'ingabo za FARDC

Published from Blogger Prime Android App

Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo muri iki gitondo mu mudugudu wa Butalongola, nko mu birometero icumi uvuye muri komini yo mu cyaro ya Kanyabayonga muri Teritwari ya Rutshuru .

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace atangazwa n’uruhande rwa leta avuga, ngo inyeshyamba za M23 zateye ibirindiro bya FARDC mbere yo kwirukanwa n’ingabo za Congo zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo ngo imirwano ikaba ikomeje hafi ya Kanyabayonga.

Sosiyete sivile yaho ngo ikaba yongeye kumenyesha kuva ku mugoroba w’ejo ko ihuriro rya M23/AFC riri gukaza ibirindiro muri Rwindi na Vitshumbi ku mupaka uhuza DRC na Uganda.

Hagati aho akanama k’impuguke za Loni kuri iyi nshuro katangaje ko Uganda iha ubufasha inyeshyamba za M23 mu gihe ari u Rwanda rwari rwarakomeje gushyirwa mu majwi gusa nubwo rutahwemye kubihakana.

Raporo yatangajwe na VOAAfrique muri iki gitondo cyo ku wa Kane, ivuga ko kuva mu 2023 hagaragaye ubufasha bw’ingabo za Uganda ku nyeshyamba za M23.

Ntacyo uruhande rwa M23 ruratangaza kuri iyi mirwano ivugwa, gusa biragoye kwemera ko Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo bapfa guhagarika cyangwa gusubiza inyuma igitero cya M23 nk’uko abakurikiranira hafi iyi ntambara babyemeza

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.