Ngororero: Abayobozi 2 bakurikiranyweho kwakira ruswa n'inyandiko mpimbano



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Niyihaba Thomas hamwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo, Muberantwari Réverien barafunzwe mu Karere ka Ngororero barakekwaho gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha Inyandiko zitavugisha ukuri.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru, ko ibi byaha bakurikiranyweho batangiye kubikora mu bihe bitandukanye guhera muri Kanama 2023 no muri Kamena uyu mwaka wa 2024.

Ati “Aba bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri zemeza ko nta mitungo y’abaturage yangijwe n’intambi, igihe hasanwaga Umuhanda Rambura-Nyange hangirika imwe mu mitungo.”

Iki cyaha aba bombi bakurikiranyweho giteganywa n’itegeko Numero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Naho ku cyaha cyo guhimba no guhindura Inyandiko mpimbano giteganywa n’Ingingo ya 276 y’itegeko numero 68/2018 ryo kuwa riteganywa ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umuvugizi wa RIB avuga ko igihano ari igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda kuva kuri miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Dr Murangira yavuze ko RIB yihanangiriza abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha, inashimira abatanga amakuru kuri ruswa n’indi mikorere idahwitse kuko bibangamira iterambere ry’Igihugu.

Ubwo twateguraga iyi Nkuru bamwe mu baturage bangirijwe imitungo bavuga ko batigeze bahabwa amafaranga y’ingurane y’inzu zabo zangijwe n’intambi, bakavuga ko n’abayahawe babariwe ku giciro cyo hasi cyane itegeko ridateganya abandi basinyirwa ko bayabonye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.