Igikombe cy'isi cy'abakanyujijeho muri ruhago ntikibereye mu Rwanda!



Igikombe cy’Isi cy’aba-Veterans cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, ntikikibaye nk’uko bigaragara mu Itangazo ryashyizwe hanze Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena nibwo urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko rwahagaritse ubufatanye igihugu cy’u Rwanda cyari gifitanye na EasyGroup EXP itegura igikombe cy’isi cy’aba-Veterans.

Guhagarika ubufatanye byatumye irushanwa ryari riteganyijwe kubera mu Rwanda muri Nzeri ritakihabereye nk’uko byari biteganyije.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’uru Rwego, bavuga ko nyuma yo kubitekerezaho neza ndetse no kuganira hagati y’impande zombi, byabaye ngombwa ko bafata icyemezo ko amasezerano yari ahari hagati ya RDB na EasyGroup EXP aseswa.

RDB yavuze ko gusesa aya masezerano bivuze ko Igikombe cy’isi cy’aba-Veterans cyari giteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka gikuweho. Aha kandi, Visit Rwanda ntabwo izigera igaragara aho ari ho hose hajyanye no kwamamaza iki gikombe cy’isi.

Mu mwaka wa 2022 ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryagiranye ubufatanye n’iry’Abakanyujijeho (FIFVE), yemeranya gutegura irushanwa rizahuza ibyamamare byakanyujijeho muri ruhago.

Mu Ugushyingo 2022 ubwo inzego ziyoboye impande zombi zahuriraga muri Qatar mu Gikombe cy’Isi ndetse umuhango witabirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitegura Ibikorwa (EasyGroup EXP).

Ibi byakurikiwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) ndetse n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, yari gutuma u Rwanda rwakira Igikombe cy’Isi muri ruhago inshuro eshatu zikurikira.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.