Ingabo za SAMIDRC zagabweho igitero cyahitanye abasirikari 2 abandi 20 barakomereka!



Ingabo za Afurika y’Epfo zatangaje ko abasirikare babiri bari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) bapfuye, abandi 20 barakomereka.

Ibiro by’izi ngabo zizwi nka SANDF kuri uyu wa 26 Kamena 2024 byasobanuye ko aba basirikare bishwe, abandi bakomeretswa n’igisasu cya ‘Mortier’ cyarashwe mu kigo cyabo giherereye mu mujyi wa Sake, muri teritwari ya Masisi.

Byagize biti “SANDF yemeje igitero cya Mortier cyagabwe kuri kimwe mu bigo byacu muri Sake mu burasirazuba bwa RDC tariki ya 25 Kamena 2024, cyapfiriyemo babiri, abandi 20 barakomereka.”

SANDF yasobanuye ko hari bane bakomeretse cyane, ubu bari kwitabwaho n’abaganga. Abandi 16 batakomeretse cyane ngo barava mu bitaro vuba.

Gusa ntabwo yatangaje abagabye iki gitero. Ikizwi ni uko SAMIDRC yagiye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru gufasha ingabo za RDC kurwanya M23; umutwe ufite ibirindiro mu misozi ikikije Sake.

Urupfu rw’aba basirikare rukurikiye urw’abandi bapfuye kuva ubutumwa bwa SADC muri RDC bwatangira mu Ukuboza 2023. Harimo babiri bapfuye muri Gashyantare 2024 n’abapfuye muri Mata na Gicurasi 2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.