Kwamamaza

Musanze:RIB ikurikiranye umusore w'imyaka 36 akekwaho gusambanyiriza umwana w'umukobwa kuri Cathedral ya Ruhengeri



Umusore w’imyaka 36 wo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 15.

Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko abakirisitu bari baje muri Misa ya mbere kuri Cathedral ya Ruhengeri, bavuga ko hari mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2024, aribwo batabaye uwo mwana w’umukobwa ubwo bumvaga urusaku mu bwiherero bwa Cathedral.

Ngo uwo mukobwa wari wagiye gusenga, yagiye kwihagarika muri uwo musarani ahasanga uwo musore avugira kuri telefoni.

Ngo akimara kugera mu musarani, uwo musore yahagaritse kuvugira kuri telefoni, aramwinjirana atangiye kumusambanya, akizwa n’abantu bumvise ataka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today iby’ayo makuru, agira ati “Yego niko bivugwa, ukekwa afungiwe kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)”.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.