Mu Budage umugabo yibasiye imbaga y'abafana bagera ku bihumbi 40 akoresheje ishoka n'izindi ntwaro
Kuri iki Cyumweru, abapolisi bo mu majyaruguru y’u Budage mu mujyi wa Hamburg barashe umugabo wagerageje kwibasira abahisi n’ishoka.
Izi mvururu zabereye mu karere ka St Paul muri uyu mujyi, hafi y’aho abafana b’u Buholandii 40.000 banyuraga bajya ku mukino wa Euro 2024 na Pologne.
Ikinyamakuru cyo mu Budag, Bild, cyatangaje ko uyu mugabo yinjiye mu mbaga y’abantu maze atangira kugaba igitero ku abafana n’abayobozi akoresheje ishoka.
Ibitangazamakuru byatangaje ko abapolisi bakoresheje ibyuka biryani mu maso ku wagabye igitero mbere yo gukoresha imbunda.
Biraivugwa ko umupolisi umwe yarashe isasu ryo kuburira mbere y’uko andi masasu menshi araswa maze uyu mugabo yikubita hasi.
Polisi yavuze ko uyu mugabo yari yitwaje kandi ibikoresho byo gutwika, bishoboka ko ari uruvange rwa Molotov.
Umutekano wamaze gukazwa mbere y’umukino w’umupira w’amaguru wo kuri iki Cyumweru hamwe n’abapolisi babarirwa mu magana ba Hamburg hamwe n’abapolisi bavuye ahandi.
No comments