Ngoma: Abaturage mu murenge wa Rukira barishimira ibikorwa by'ubuvuzi byabegerejwe

Published from Blogger Prime Android App

Abaturage bivuriza ku Ivuriro rya Buliba riri mu Kagari ka Buliba mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, baravuga imyato Leta y’u Rwanda yabegereje serivisi z’ubuvuzi bakaruhuka urugendo rw’amasaha icyenda bakoraga bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Gituku n’icya Rukira .

Uretse urugendo rwagabanyutse, abo baturage bavuga ko n’ubu nta bakirembera mu ngo babuze uko bagera kwa muganga.

Abaganiriye n’mvahoNshya bavuze ko bakoraga urugendo rw’ibilometero 9 bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Gituku ndetse n’urusumba urwo rujya ku Kigo Nderabuzima cya Rukira. Nyuma y’aho bubakiwe ivuriro ry’ibanze rya Buliba basigaye babonera serivisi z’ubuzima nziza hafi, bagataha vuba nta rugendo runini bakoze.

Nirere Cynthia, utuye mu Mudugudu wa Rwavuguta twasanze yaje kwivuza maze atubwira ko ashimira ubuyobozi bwabegereje ubuvuzi hafi. Yagize ati: “Twajyaga mu rugabaniro rw’Umurenge wacu n’uwa Murama nk’ahari iya hafi, ubu twarishimye kuko yatwegereye ikatuvuna amaguru tukumva baratugiriye neza, […] badufata neza uretse abaganga bakeya kubera ko nko kubyara ntibiratangira kuhakoreshwa.”

Mukabarisa Peninah, na we yagize ati: “Iri vuriro twararyishimiye kubera ko serivisi zaratugoraga kuva aha tujya kwivuriza Gituku kubera amatike, ariko nk’ubu nkanjye mvuye mu rugo nta n’iminota itanu ishize kuba ngeze aha ku ivuriro, baranyakiriye, ngiye guhita nongera ntahe.”

Nkunzimana Pierre yavuze ko ivuriro begerejwe ribagirira akamaro kuko ngo aho batuye byamusabaga kujya kwivuriza mu Murenge wa Murama baturanye aho yakoreshaga amasaha arenga abiri agenda n’amaguru.

Mukabarinda Florence, Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo Nderabuzima cya Gituku ari na ho Poste de Sante ya Buliba iri mu zirebererwa n’iki kigo, yavuze ko iri vuriro ry’ibanze rimaze amezi atanu ritanga serivisi z’ubuvuzi zitandukanye kandi abarwayi benshi babagana.

Ati: “Mu kwezi kwa Gicurasi twakiriye abarwayi 540. Iyi poste de sante ifite umwihariko wo gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, amaso, ndetse no kwakira umubyeyi uri ku bise akabyarira aho, […] nta mbogamizi y’ibikoresho dufite.”

Mukabarinda Florence yavuze ko bafite imbogamizi y’abakozi bakiri bake cyane cyane ababyaza n’abakura amenyo bityo ko bifuza ko bafashwa bakongerwa nk’uko iyi nkuru ya Imvaho Nshya ivuga.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yavuze ko iri vuriro ry’ibanze ari igisubizo nyuma y’uko abaturage bajyaga kwivuriza mu Murenge wa Murama ndetse hakaba hari n’abahuraga n’imbogamizi zo kuboneza urubyiruko ku Kigo Nderabuzima cya Rukira kitazitanga.

Yagize ati: “Abaturage bayihawe ikenewe cyane kuko iri gukemura ibibazo by’abaturage barware bakivuriza hafi kuko Ikigo Nderabuzima cya Gituku bajyagaho kiri kure kandi iyo urebye baritabira cyane, kuko wasangaga ku Kigo Nderabuzima cya Murama ariho hafi bajyaga abarwayi bakaba ari benshi. Iri vuriro riravuguruye kandi ritanga serivisi zose.”

Ku kijyanye n’abaganga bake, Madamu Mukayiranga yavuze ko iki kibazo gihari kuko abayikoramo baturuka mu Kigo Nderabuzima cya Gituku ndetse bagakora no kuri Poste de Sante ya Nyinya bigatuma hari ibitagenda neza gusa ngo hari gahunda yo gushaka abakozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko ivuriro ry’ibanze ‘poste de sante’ rya Buliba ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 86 z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’ibikoresho.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.