Mupenzi George wari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yeguye ku mirimo ye.



Amakuru y’ubwegure bwe yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X.

Iti: "Ku wa 6 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri ya Mupenzi George ku mpamvu ze bwite."

Mupenzi yari umusenateri muri Sena y’u Rwanda kuva muri 2019, aho yinjiye muri Sena ahagarariye intara y’uburasirazuba.

Mupenzi asanzwe ari impuguke mu by’Imiyoborere n’Amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu ndimi, akanagira iy’icyiciro cya kabiri mu mategeko.

Mbere yo kuba umusenateri yari yaragiye akora imirimo itandukanye, irimo kuba umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.