Nyanza haravugwa inkuru y'umusore wafashe ku ngufu abana babiri b'inshuke.
Umusore wo mu Murenge wa Cyabakamyi wari uragiye inka arakekwaho gusambanya abana b’abakobwa babiri biga mu mashuri y’incuke, bari bamunyuzeho bavuye kwiga.
Uwitwa Jaques w’imyaka 20 ni we akekwaho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa babiri b’abanyeshuri.
Umwe mu bakurikiranye aya makuru yatangaje ko abana bavuze ko banyuze kuri uriya musore aragiye inka mu ishyamba bavuye kwiga akabatangira akabasambanya.
Bikaba byaramenyekanye ubwo abana bajyaga kunyara bakababara (bakarira) ababyeyi babo bareba bagasanga imyanya ndangagitsina yabo yarangiritse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru, ko abo bana bikekwa ko basambanyijwe umwe afite imyaka irindwi naho undi akagira imyaka 6.
Bikimenyekana ababyeyi bagiriwe inama yo kubajyana kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.
Uriya musore yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukingo mu karere ka Nyanza aho yavukaga mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.
No comments