Kwamamaza

Mu gihugu cya Zimbabwe hari kuvugwa inkuru y’abasore babiri bahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 76



 Mu gihugu cya Zimbabwe hari kuvugwa inkuru y’abasore babiri bari mu kigero cy’imyaka 23 na 21, aho urukiko rwabahamije icyaha cyo gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 76 ubwo bamusangaga iwe asinziriye.

Urukiko rw’i Harare rwatangaje ko abasore babiri bahamijwe icyaha nyuma y’uko muri Gicurasi tariki 28 2024 ari bwo binjiraga mu rugo rw’umukecuru bwije bakabanza kumutoteza bikomeye, ndetse bakanamukorera ihohotera rishingiye ku gitsina iryo joro.

Biravugwa ko aba basore binjiye baciye mu idirishya ry’inzu, hanyuma bagatangira kunigagura umukecuru bari basanze aryamye, icyo gihe abuzukuru b’uyu mukecuru bakanguwe n’urusaku rwa nyirakuru wari arimo kwirwanaho.

NewZimbabwe dukesha iyi nkuru yanditse ko ubwo aba basore binjiraga mu rugo rw’umukecuru, basanze yararanye n’abuzukuru be babiri b’impanga bafite imyaka 7. Umusore umwe yabanje gutera ubwoba abuzukuru b’uyu mukecuru bituma bahunga bava mu rugo rwabo nk’uko byemejwe n’ubushinjacyaha.

Umusore umwe yabashije kuba yacika iryo joro, mu gihe undi abaturage bamufataga yasinziriye mu rugo rw’umukecuru yari amaze gufata ku ngufu, bityo ahita atabwa muri yombi.

Ubwo umusore wa mbere yatorokaga undi agasinzirira mu nzu, umukecuru nibwo yahise ajya mu baturanyi be kwaka ubufasha. Icyo gihe abaturanyi be baraje basanga wa musore wa kabiri aryamye mu cyumba cy’uwahohotewe. Polisi yahise itangira iperereza ryatumye aba basore bombi batabwa muri yombi.

Muri iki cyumweru nibwo urukiko rwa ’Plumtree Magistrates Court’ rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 buri musore wahamije gufata ku ngufu umukecuru basanze mu rugo rwe asinziriye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.