Miss Heritage 2021 Ishimwe Sonia, yagaragaje umusore yihebeye


Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage) mu 2021, yerekanye umusore wamutwaye umutima.

Uyu mukobwa yagaragaje umusore wamutwaye umutima yifashishije ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho yashyize amafoto ye n’uyu musore witwa Dr. Joel Bahoza usanzwe ari umuganga ukora muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Ishimwe yambitswe ikamba rya Miss Heritage muri Werurwe 2021 mu birori Ingabire Grace yambikiwemo ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mukobwa agaragara nk’utuje kandi ucisha make ariko na none akaganira ku muntu yamaze kwisanzuraho. Iyo yivuga agaragaza ko atinya guhemukira inshuti magara ye kandi akunda gushyira umuco imbere kuko kuri we ari ryo shingiro ry’ubuzima bwa buri wese.

Uyu mukobwa ashishikariza urubyiruko gukunda umuco kuko ariwo shingiro ry’igihugu

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.