Rutsiro: Abaturage bamaze umwaka bagorwa no kujya kwivuza basize ivuriro iruhande rwabo.



Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko umwaka ushize bagorwa no kubona serivisi z’Ubuzima, nyuma y’uko Ivuriro rito bari baregerejwe uwarikoreragamo agiye ntibamenye impamvu. 

Aba ni abaturage bo mu murenge wa Boneza, akagari ka Remera bari basanzwe bahererwa serivisi z’ubuzima, ku Ivuriro rito (Poste de Sante) rya Remera, ndetse barazishimiye none umwaka ukaba urenze ridakora.

Abaganiriye na BWIZA dukesha iyi nkuru, bavuze ko ikibagora kuva iri vuriro rito ryafungwa ari urugendo rw ’amasaha abiri bakora bajya kwaka serivisi z’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Boneza kiri mu kagari ka Bushaka.

Mukantabana Rachel, atuye mu mudugudu wa Kaganza ho mu kagari ka Remera twahuye nawe avuye kuvuza umwana ku kigo nderabuzima.

Ati "Kubona Iri vuriro rihari ridakora biratubangamiye, murabona ko nari nagiye kuvuza umwana ku kigo nderabuzima kandi mbere twaravuzaga hafi, none umuntu agera kwa muganga yarembye cyane. Agakomeza asaba ko Ubuyobozi bubareberera bwabafasha hakazamo undi muganga."

Mukandeze Adrienne ati "Iri vuriro ryakoze umwaka umwe ntitwamenya uwarikoreragamo uko yagiye, dore ko kuba ryari ritwegereye twaboneraga imiti hafi."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick avuga ko bahangayikishijwe no kuba iri vuriro rito ryarubatswe ariko rikaba ridafasha abaturage icyo ryubakiwe.

Ati "Biraduhangayikishije kuba bamaze umwaka urenga ridakoreshwa icyo ryubakiwe, ariko Abaturage turabizeza ko Rwiyemezamirimo wo kurikoreramo yamaze kuboneka ubu igikurikira ari ukumushyiraho igitutu agatangira imirimo vuba."

Mu karere ka Rutsiro si iri vuriro rito gusa ryubakiwe abaturage rikaba ridakoreshwa, kuko niyo ugeye mu yindi mirenge usanga hari amavuriro mato yubatswe akabura abayakoreramo, ibyo abaturage bafata nko guhombya Leta.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.