Umukandida Mpayimana Filippe, Siporo iri mu byo azitaho cyane, izina Amavubi rikaba ryahinduka.



Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu minsi iri imbere Mpayimana Filippe, yavuze ko hakwiye gushyirwa ingengo y’imari ya siporo mu Mirenge ndetse n’izina ‘Amavubi’ ryitwa ikipe y’Igihugu rigahindurwa.

Ibi yabivuze kuri iki cyumweru ubwo yari amaze kwiyamamariza mu ntara y’iburasirazuba mu murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza.

Ubwo yaganiraga na Televiziyo y’Igihugu Mpayimana Filippe yakomoje kuri siporo nka kimwe mu bikwiye kuvugururwa aho yavuze ko harimo icyuho ndetse ko siporo ikwiriye kwigishwa uhereye mu bato ndetse hagashyirwaho n’ingengo y’imari mu Mirenge kugira ngo ifashe mu marushanwa asanzwe aba guhera mu tugari kuko ngo ubusanzwe nta yihari.

Ati, “Icyuho kirahari kuko si umbwambere mu mirenge yacu bakoresha irushanwa ry’Utugari ariko Akagari gatsinze ntikabone ishimwe, ntabwo wazabona Ronaldo cyangwa Mbape utaragize umwana wazamutse uhereye mu Kagari”.

Mpayimana akomeza avuga ko imikino ikwiye guhabwa ingengo y’imari ku rwego rw’Umurenge kandi ko ngo impamvu abivuze ari uko iyo ngengo y’imari ntayihari aho ndetse akavuga ko usanga n’abayobozi b’Imirenge batajya bita ndetse batanakurikirana amarushanwa yo hasi kandi ari ikintu k’ingenzi.

Ubwo yakomozaga ku ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Mpayimana Filippe yavuze ko nagera ku kibazo cya siporo azasaba ko izina "Amavubi" rihinduka kuko ngo ubanza Amavubi atadwinga neza.

Ati, “Ningera ku kibazo cya siporo, njye rwose nzanasaba ko izina Amavubi turihindura kuko ubanza Amavubi ataruma neza maze tukagira izina rizatuma Igihugu kigira ikipe ifite uburemere nk’Intare, Inzovu cyangwa se Ingwe”.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.