Leta ya Canada yatangaje ko yashyize Umutwe w’ingabo za Iran IRGC ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba

Leta ya Canada yatangaje ko yashyize Umutwe w’ingabo za Iran uzwi nka Iran’s Islamic Revolution Guard Corps (IRGC) ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ndetse isaba abaturage bayo kuva muri iki gihugu kuko nta mutekano bahafite.

IRGC ni umutwe wihariye w’Ingabo za Iran washinzwe mu myaka 44 ishize, uhabwa inshingano zo kurinda imiyoborere ya Kiyisilamu nubwo nyuma inshingano z’izi ngabo zagiye zaguka.

Ku wa Gatatu tariki 19 Kamena mu 2024 nibwo Leta ya Canada yatangaje ko yashyize izi ngabo ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Umutekano, Dominic LeBlanc, wavuze ko “Guverinoma yacu yafashe umwanzuro wo gushyira Islamic Revolutionary Guards Corps, ku rutonde rw’imitwe yitwaje intwaro.”

Yakomeje avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko uyu mutwe w’ingabo ushyigikira Ibikorwa by’iterabwoba ndetse ugahonyora uburenganzira bwa muntu, haba muri Iran ndetse no hanze yayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Melanie Joly we yavuze ko Leta ye yacanye umubano na Iran mu myaka myinshi ishize, bityo ko iki ari igihe cyiza cyo kugira ngo abaturage b’ibihugu cye bari muri Iran batahe.

Kimwe mu byatumye Canada ifata iki cyemezo ni igikorwa cya Iran cyo guhanura indege cyabaye mu 2020. Iyi ndege yapfiriyemo abaturage ba Canada 85.

Iki cyemezo cya Canada kivuze ko nta muntu uri muri uyu mutwe w’Ingabo wemerewe kujya muri Canada cyangwa ngo akorane ubucuruzi n’abaturage b’iki gihugu. Ikindi ni uko imitungo y’abagize uyu mutwe yaba iri muri Canada ishobora gufatirwa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.