Bugesera: Hatashywe ibyumba 8 by'ikoranabuhanga ku kigo k'ishuri.



Ku Kigo cy’Ishuri cya GS Dihiro cyo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kamena 2024, hatashywe ibyumba Umunani by’ikoranabuhanga, bigamije gufasha abanyeshuri kurushaho kwiyungura ubumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ibyumba byubatswe mu turere dutandukanye tw’igihugu turimo n’aka Karere ka Bugesera, binyuze mu mushinga uzwi nka Capacity Development for ICT in Education (CADIE) w’imyaka ine .

Ni ibyumba byubatswe ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’iya Korea binyuze mu Kigo cya KOICA.

Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana , yavuze ko iki cyumba cyatashywe mu Karere ka Bugesera, kirushaho gufasha umunyeshuri gukora ubushakashatsi akoresheje ikoranabuhanga.

Ati “ Iki gikorwa kiraza cyunganira ikindi leta ifite cyo kugira icyumba cy’ikoranabuhanga aho harimo mudasobwa, interineti, porojegiteri(Projector), aho abana baza bakiga bakoresheje ikoranabuhanga. Ni icyumba umwana ashobora kuza, akareba amashusho, akabihuza n’ibyo yiga maze agakora ubushakashatsi ndetse n’abarimu bakaza kugikoresha bigisha.” Yasabye ko ibi byakoreshwa neza , bikabyaza umusaruro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, nawe ashimangira ko ko ibi byumba bizarushaho gufasha abarezi n’abanyeshuri.

Ati “ Turi kugera ku bintu bishimishije, amashuri yose afite umuriro yose uyu munsi yose afite ibyumba by’ikoranabuhanga ndetse na interineti. Dusigaranye ku mashuri ataragira umuriro kuko ari kure, ahandi hose hashoboka turi gushyiramo imbaraga kugira ngo ibikoresho byose by’ibanze bibe bihari.”

Akomeza agira ati “Ibi byumba by’ikoranabauhanga n’ibikoresho bigendana n’abarimu , uyu munsi barasobanukiwe, bazi ibyo bagomba gukora, urwo ni urugendo rutajya ruhagarara ndetse uyu mushuinga wadufashije guha amahugurwa benshi bari hafi kugera ku 30.000.”

Irere avuga ko ukwifashisha ikoranabuhanga bituma Ireme ry’uburezi rirushaho gutera imbere.

Uhagarariye KOICA mu Rwanda (Country director) , Kim Jinhwa, avuga ko bizeye ko ibi byumba bizarushaho kubyazwa umusaruro.

Ati “ Uyu munsi ni itangiriro ryo gushyira mu bikorwa iki gikorwa , mu gihe dusoza uyu mushinga wo kugeza ikoranabuhanga ku mashuri, twiringiye ko abarimu ,abayobozi b’ishuri n’abanyeshuri bazarushaho gukoresha no kubyaza umusaruro ibi bikoresho twatanze.

Guhera mu 2019, binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, u Rwanda rwasinyanye amasezerano yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cy’Abanyakoreya, KOICA.

Ni amasezerano yari ateganyijwe mu gihe cy’imyaka itatu hakorwa umushinga ugamije kongera ubumenyi n’ubushobozi mu burezi n’ ubushakashatsi hakoreshwa ikoranabuhanga.

Binyuze muri uyu mushinga wa CADIE, mu mwaka wa 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze (REB) cyashyikirijwe arenga miliyari 8 Frw, yatanzwe na KOICA mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.