Sobanukirwa n'ibirenze ku modoka yo mu bwoko bwa4WD Radar RD6 Pickup truck

 


Ikigo cyitwa Kabisa gicuruza imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda cyagaragaje ko cyamaze kugeza ku isoko ry’u Rwanda imodoka zo mu bwoko bwa 4WD Radar RD6 Pickup truck zishobora gukora urugendo rw’ibilomotero bigera kuri 410 zishyizwemo umuriro inshuro imwe gusa.

Uru ni urugendo rungana no kuva mu Mujyi wa Kigali ugera mu Karere ka Rubavu. Iki kigo kivuga ko izi modoka zikorwa n’uruganda rwa ’Geely Radar’ ruherutse kwiyongera ku zindi zisanzwe zikorana na cyo ruzobereye mu gukora imodoka z’amashanyarazi.

Iyi modoka nshya yashyizwe ku isoko na Kabisa ya 4WD Radar, RD6 Pickup truck ibasha kugenda urugendo rurerure gutyo ikirimo umuriro, biyigira iya mbere ugeranyije na Toyota Hilux isanzwe kuko yo ifasha kuzigama agera kuri 90% y’igiciro cy’ibitoro bikomoka kuri peteroli.

Iki kigo kandi kigira izindi modoka zigezweho zizwi nka Vans zitwara imizigo neza, zikunze gukoreshwa n’ibigo by’ubucuruzi ndetse n’amakamyo yikorera imizigo myinshi kandi zose zihuriye ku kuba igiciro kiri hasi kubera gukoresha amashanyarazi.



Uretse uruganda rwa Geely Radar, Kabisa ikorana n’izindi nganda zikomeye ku Isi mu gukora ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi nka BYD, Farizon na Wulling zo mu Bushinwa.

Kabisa itangaza ko igamije gushyira umusanzu mu rugendo rw’u Rwanda rwo kurengera ibidukije igurisha imodoka ziramba, zigezweho kandi zifasha kuzigama amafaranga haba ku bantu ku giti cyabo cyangwa ibigo.

Iki kigo kivuga ko gukoresha ibinyabiziga byacyo bihendutse ugeranyije n’ibikoresha ibikomoka kuri Peteroli kandi ko hari ibigo bimaze kubenguka ubwiza bwabyo.

Iti “Ibigo byinshi birimo Zamura, Sawa City, Kivu Choice, na UNICEF, biri kungukira mu gukoresha imodoka za Kabisa kuko zifasha kuzigama agera kuri 60% ugeranyije n’izindi. Amakamyo ya Kabisa atwara imizigo hagati ya toni eshatu n’umunani ashobora kugenda ibirometero 260 yashizwemo umuriro rimwe gusa kandi ibyo ni ugutanga ibisubizo byiza by’ubwikorezi mu bucuruzi”.

Mu rwego rwo gufasha abakiliya bacyo kandi, iki kigo gifite igaraje mu Karere ka Gasabo ririmo abakanishi babihuguriwe, ibikoresho bigezweho bya za batiri ku bufatanye n’ikigo cyitwa Safe Auto.

Ibi byiyongeraho Stations zo kongeramo umuriro gifite hirya no hino mu Rwanda zigera kuri 30 mu rwego rwo gufasha abakiliya bacyo kongera umuriro mu modoka aho bageze hose.

Kabisa EV Center ikorera mu Mujyi wa Kigali ku Kicukiro mu iguriro rya Mundi Center.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.